Ingingo GOSAF ikoresha mu ivugabutumwa
21/04/2012 16:14Shalom Benedata muri Kristo Yesu, Umwami n’Umucunguzi wacu. Turashima Imana yo yongeye kuduha uyu mwanya n’umunsi wo kubaho nk’Umuryango w’Umusamariya Mwiza (GOSAF).
Nshimiye Imana, ubuyobozi bwa GOSAF banyemereye kuganira namwe zimwe mu Ingingo GOSAF ikoresha mu ivugabutumwa
Tumaze gukora urugendo rusa nk’aho rubaye rurerure kandi twishimira uburyo Imana yabanye natwe mu myaka yashize ikadushoboza kuvuga ubutumwa ahantu hatandukanye. Twatangiye rero ikindi cyiciro cyo gukomera no kwaguka mu mbaraga z’umwuka ndetse n’imbaraga z’ibigaragara twigisha abantu guhinduka ingingo nzima mu itorero no gushaka kurushaho gusa na Kirisito.
Nyamara kandi twibanda cyane ku kubwiriza ubutumwa abantu batandukanye barimo ababyeyi, n’urubyiruko ahanini ubu rwiganje muri GOSAF. Tumaze kugeza ubutumwa mu duce tugera ku 12 harimo Mutunda, Shyembe, Butare, NUR, KIE, Butansinda, Ruhanga, Kinkanga, Nyanza(Idle), Gikonko, Mpanda, Buremera, Tambwe.
Twaragutse tujya I Gikomero tubifashijwemo. Turashaka kujya ku Kibuye, turiga kandi ukuntu twatangiza umusamariya mwiza mu Gatsata..
Twatangije kandi na GOSAF y’abato ikuriwe na Mrs Delly KAGIRIMPUNDU na M.Claire NDAYIZEYE. Aba bazafashwa na za Komite zishinwe abana kuri za Paroisse nkuko inzego za GOSAF ziri. Bizakomeza gukurikiranwa na Marthe MUKARUGIRA,GDEvangelism.
Ibi byagezweho hifashishijwe Indangagaciro 20 za GOSAF. Uyu ni umusaruro w’Umuhamagaro wa buri wese Muri GOSAF n’Inshuti dusabira umugisha w’Uwiteka uko dusenga.
GOSAF yashyizeho gahunda zitandukanye zahuza abagize GOSAF n’Inshuti.
Aha navuga :
- Amatsinda mato agenewe guhuza abantu byibuze 7 rimwe mu Icyumweru, basangira Ijambo ry’Imana, bungurana Inama k’Umurimo bahamagarirwa, banasangira Ibyiyumviro, bahuje umutima basenga.
- Ihuriro ry’abagize site
- Iminsi twizihiza: Getsemane tea/Sharing day (Umunsi wo gusangira, Umunsi wo Kwiyiriza ubusa (Fasting day), Umunsi wo gusengera k’Umusozi Sinai (Sinai Prayer day), Umunsi wa Betesida (Betesida day), Umunsi w’amashimwe ugaheruka indi maze ukaduhuriza hamwe abagize GOSAF National duteranyijwe no Kwishimira ibyo Imana yadushoboje.
Dufite intumbero yo kurushaho guhuza Umutima nubwo dukorera mu duce dutandukanye.
- Hashyirwaho Akanyamakuru “The Psalter ” kajya gasohoka nyuma ya buri mezi atatu, gakubiyemo Ubutumwa, Amashimwe, Intashyo, Raporo, Amatangazo n’amakuru anyuranye. Akanyamakuru kacapirwa kakagurishwa amafaranga buri muguzi yisangamo.
|
Gushyiraho itsinda ry’abakoranabushake bahoraho, bakigishwa inyigisho fatizo za GOSAF ndatse n’andi mahugurwa shingiro ya GOSAF: bigambiriye kubashoboza kugera hose mu matsinda ya GOSAF n’ Inshuti zayo byibuze rimwe mu kwezi. Baganira, bigisha inyigisho za GOSAF ndetse bakanakusanya amakuru ya Site yajya asohoka mu akanyamakuru kavuzwe haruguru.
GOSAF RWANDA ibifashijwemo n’abanyamuryango, bazajya batanga inkunga zishyura ingendo, ifunguro, n’utundi twangombwa nkenerwa k’urugendo. Twibuke ko ari abakorera bushake; bisubanura ko batahora bahanze amaso iyo nkunga.
- Kubaka Urugo rw’Umusamariya mwiza: rwabamo Biro, amacumbi, n’ibindi bikorwa byabyara inyungu za GOSAF. Hakabamo Umu/aba kozi bashyira mu mirimo ya buri munsi ya GOSAF RWANDA.
- Gushyiraho ubwisungane/ cooperative y’abagosafu: hagashyirwaho imisanzu yungukira nyirayo na GOSAF. Ishorwa mu mishinga ibyara inyungu duhereye ku itsinda. Iki gitekerezo gishimwe cyazagarukwaho mu Inama nkuru ya GOSAF RWANDA 2012, hagenwa Imigabane yashorwa n’ibindi by’ingenzi. Iyi cooperative yaduhuza twese tugahorana k’Umutima GOSAF, tukabona GOSAF muri Raporo. Roho nzima m’umubiri muzima.
- Dushimira imana ko dutangiye no Programme nshya yitwa “One Livestock per Child” igambiriye koroza umwana nk’umuterambere. Aho dushingira ku miryango ikennye kurusha indi binyuze ku amatsinda ya GOSAF aho aherereye. Ibi bivuga ubutumwa kuko burya Ugusangije kugubwaneza abagasangije ubuzima.
- Imana ihimbazwe yo idushoboza gufasha ibinyujije mu abanyamuryango ndetse n’inshuti z’umuryango bagakusanya imyambaro ihabwa abakene batoranijwe n’itsinda ry’abanyamuryango.
- Tuvuga ubutumwa, tukanahugurana twifashishije Inyandiko ndetse n’urubuga rwacu : https://gosaf.webnode.com/ Ni byiza ko mwadusura mukaduha n’ibitekerezo. Igihe musize ubutumwa k’umwanya wagenwe munsi ahahera ukinjira k’uru rubuga uba uduteye inkunga.
Nsoza, nagira ngo mbamenyeshe ko ibi duteganya “habuzemo umwe tutarya” Aka wa mugani.
Hari byinshi ngira kamaro nyamara byose siko byashyirwa mu bikorwa kugeza ubu GOSAF imaze imyaka 9, nta muterankunga wundi uretse mwe ifite. Niyo mpamvu duhamagarira buri wese musabe kandi niba bishimwa na mwese, uyu mwaka wa 2012, umwaka uwo GUKURA NO KWAGUKA bikomeze gushingira k’UKUBAKA NO KUBAKANA . Dushyireho imfatiro, dutange impano kuri GOSAF, ive ibwana igire intero nshya.
Mwene so muri Kristo Yesu,
John L. MANISHIMWE
Umuyobozi wungirije ushimzwe Ivugabutumwa n’Iterambere
John
|
……………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………….………………………
Njyewe (amazina)…………………………………………………………………………
Utuye (Aderesi)…………………………………………..(B P)………………………..
Telephone:………………………………….Email:………………………………………
Nejejwe no gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ivugabutumwa
ikorwa na GOSAF RWANDA, n’ Impano y’amafaranga:
(Shyira akamenyetso v ahakwiriye):
RWF 100 RWF 500RWF 1000 RWF 2000 RWF5000
Andi RWF…………………..Mu nyuguti:………………………………………………
Indi mpano yitwa………………………. Ihwanye RWF………………..
Iherereye i: …..………………………………………………………………………………
Agenewe (Shyira akamenyetso v ahakwiriye):
- Gucapa inyandiko
- Itumanaho n’ingendo
- Inyubako
- Kugura ibikoresho
- Gufasha abatishoboye
- Kwakira no gusura abatugana
- Indi mirimo
Twandikire Sheki yishyurwa GOSAF RWANDA ,
konti#.461-2330765-11. Yitwa: GOSAF RWANDA. Banki: Banki y’abaturage (BPR)
Tanga uko ushoboye ubu wibuka ko : Buri giceli cyizana itandukaniro.
……………………………………………………………………………………………………………………………………………………….……………………
I(Names)…………………………………………………………………………
Living(Address)…………………………………………..(P.O Box)………………………..
Telephone:………………………………….Email:………………………………………
am happy to support GOSAF Development and evangelism activities with:
(Mark (V) where necessary):
RWF 100 RWF 500 RWF 1000 RWF 2000RWF5000
Other RWF…………………..In Word:………………………………………………
Other sort of Gift………………………. Valued RWF………………..
Located @: …..………………………………………………………………………………
Supporting (Mark (V) where necessary)::
- Printing +Photocopy
- Communication+Mission
- Building
- Purchases of Tools
- Support the Poor
- Visit+Hosting Visitors
- Other activities
Send a cheque made payable to GOSAF RWANDA ,
Account# 461-2330765-11. Named: GOSAF RWANDA. Bank: BPR
|
Please give what you can today and remember: Every coin makes a difference
profiles.google.com/info.reliefandovercomes
Read about us
You can also download this
———
Back