Tumaze gukora urugendo rusa nk’aho rubaye rurerure kandi twishimira uburyo Imana yabanye natwe mu myaka hashize ikadushoboza kuvuga ubutumwa ahantu hatandukanye. Twatangiye rero ikindi cyiciro cyo gukomera no kwaguka mu mbaraga z’umwuka ndetse n’imbaraga z’ibigaragara twigisha abantu guhinduka inngingo nzima mu itorero no gushaka kurushaho gusa na Kirisito.

Nyamara kandi twibanda cyane no kubwiriza ubutmwa abantu batandukanye barimo n’ababyeyi b’urubyiruko ahanini ubu rwiganje muri GOSAF. Tumaze kugeza ubutumwa mu duce tugera ku 12 harimo Mutunda,Shyembe,Butare,NUR,KIE,Butansinda,Ruhanga,Kinkanga,Nyanza(Idle),Gikonko,Mpanda,Buremera.

Turashaka kwaguka tujya  I Gikomero tubifashijwemo na Martha. Turashaka kujya ku Kibuye,turiga kandi ukuntu twatangiza umusamariya mwiza mu Gatsata..

Twatangije kandi na GOSAF y’abato ikuriwe na Mrs Delly KAGIRIMPUNDU  na M. Claire NDAYIZEYE.  Aba bazafashwa na za Komite zishinwe abana kuri za Paroisse nkuko inzego za GOSAF ziri.

Urubuga rwa GOSAF ni uburyo bumwe bwo kwerekana isura y’ibikorwa bya GOSAF kabone nubwo amikoro yaba akiri make.

Hari byinshi ; nko kwiga guca bugufi dukora imirimo y’amaboko kandi Imana izabiduhembera nitubikora dushaka kandi tubikunze. Amen.

 
Inyandiko ziboneka k'Urubuga rwa GOSAF zigambiriwe kuboneka mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa na Swahili.
 
Turakwifuriza umugisha, amahoro, umunezero, urukundo rw'Imana ukora umurimo wayo. 

 

Niba ufite uburyo wagira ijambo aho utuye, wiga cyangwa usengera dufashe uhageze ubutumwa bwa GOSAF kuko dushaka kwagura ubwami bwa Kirisito binyuzwe mu butumwa bw’Umusamariya mwiza.Imana izabiguhera umugisha. Amen

GOSAF Y' ABATO (EGGS- Eminent Green GOSAF Siblings)

 

Once roosters were eggs-N’izibika zari amagi.

GOSAF yatangiye mu mwaka wa 2003 umwaka w’Umwami wacu Yesu Krisito. Igitekerezo cyatangijwe na Br Theogene Kayiranga nyuma afatanya na Sr Olive Kayitesi,Sr Regine Kayirangwa na Sr Jeannette Mukamana mu gutangiza umuryango w’Umusamariya mwiza ariko kandi binyura muri Chorale Umusamariya mwiza kuko ariyo yabanje kuvuka. Byumvikane ko abanyamuryango ba mbere ba GOSAF babonetse muri Chorale Umusamariya mwiza I Mutunda. Icyakora icyo gihe isura ya GOSAF yari igikingirijwe n’igihu kuko benshi siko bumvaga ‘umuryango wa Chorale Umusamariya mwiza’ icyo ibyo byari bisobanuye. Reka tuvuge ko banabisomaga bakumva ko gusa ari korali naho ibyo umuryango byo bakabicaho bakigendera. Yewe na bamwe muri benedata bashiki banjye 3 twatangiranye uyu murimo nabo bibwiragako dutangije chorale gusa.

Nshimye na none Imana mu mutima wanjye ko yatugiriye ubuntu kandi ikamenya n’amazina yacu. N’ibindi izabikora. Yaratwaguye iduha gukwirakwira mu duce dutandukanye tw’igihugu cyacu kandi  hari n’andi masezerano meza ko izakomeza kutwagura. Nagize umugisha wo kubona abavandimwe gufatanya uyu murimo. Njya nkunda kuvuga ngo ‘God has blessed us with People’ Imana yaduhaye umugisha w’abantu. Nsenga Imana uko bwije n’uko bukeye ngo urukundo rurangwa muri GOSAF rukomere! Mbona Imana hari umugambi ifite kuri GOSAF mu kwamamaza ubutumwa bw’agakiza,amahoro,ubwiyunge,iterambere,gucabugufi,isuku,kubahiriza gahunda,n’ubundi butumwa butandukanye bukubiye mu ndangagaciro 20 za GOSAF.

Nshimye Imana yo yaduhaye kandi ihishurirwa rya GOSAF y’abato(Under 12 ages_munsi y’abafite imyaka 12). Narwanye n’ibitekerezo byanjye umwanya/igihe urenga/kirenga imyaka 2 nshakisha izina rya GOSAF y’abato. Narashakishije ngeze aho ndarekera ariko kuwa 10 Kamena 2010 saa moya n’igice z’umugoroba Imana impa izina rya GOSAF y’abato. Iravutse rero ku mugaragaro. Ubanza mbere yari itaravuka kuko izina ryari ryabuze. Yitwa EGGS(Eminent Green GOSAF Siblings).

Reka mbereke uko aya magambo asobanura:

   eminent

· adj.

1 respected; distinguished. Cyubashywe, gifite agaciro gahambaye

2 notable; outstanding: his eminent suitability for studio work.

DERIVATIVES eminently adv.

 

green

· adj.

1 of the colour between blue and yellow in the spectrum; coloured like grass.

2 covered with grass or other vegetation.

3 (of a plant or fruit) young or unripe. Ø (of food, wood, pottery, or leather) in its untreated or original state; not cured, seasoned, fired, etc.

4 inexperienced or naive. (3)Kikiri gitoya,kitarera,(4)kidafite ubunararibonye,cy’umwimerere kitarangirika

5 pale and sickly-looking.

6 (usu. Green) concerned with or supporting protection of the environment as a political principle.

7 (of a ski run) of the lowest level of difficulty.

· n.

1 green colour, pigment, or material. Ø green foliage or growing plants.

2 a piece of common grassy land, especially in the centre of a village. Ø an area of smooth, very short grass immediately surrounding a hole on a golf course.

3 (greens) green vegetables.

4 (usu. Green) a member or supporter of an environmentalist group or party.

· v.

1 make or become green.

2 make less harmful to the environment.

DERIVATIVES greenish adj. greenly adv. greenness n. greeny adj.

ORIGIN OE grUne (adj.), grUnian (v.), of Gmc origin; rel. to grass and grow.

 

sibling

· n. each of two or more children or offspring having one or both parents in common; a brother or sister.

ORIGIN OE, in the sense ‘relative’ (see sib, -ling). Abana babiri cyangwa benshi bahuje ababyeyi bombi,abavandimwe

 

Uyu munsi mboneyeho umwanya wo gutangaza ko GOSAF y’abato(EGGS)itangiye. Reka mbonereho umwanya wo kwerekana gahunda y’abana uko izaba iteye:

 

Hazabaho abayobora EGGS b’abana bo ubwabo kandi abo bazahagarira EGGS muri nama za GOSAF aho bishoboka hose. Abo bana ariko bazagira abashinzwe ishami ryabo ribagenera inyigisho zabo zo mu matsinda yabo. Turatangirana n’abana batangiye amashuri abanza. Ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 7 na 12 urengeje 12 abarizwa muri GOSAF y’abakuru. Buri site izagena EGGS aho bishoboka hose ku makanisa(Chapelles) kandi abana bakitoramo gusa:

·      Umuyobozi- Eggs Incubator

·      Umurezi-Eggs Feeder

·      Umurinzi_Eggs Protector

GOSAF izatanga EGGS OFFICER (ushinzwe EGGS) uzajya ukirikiranira hafi ibikorwa bya EGGS. Byaba byiza ku makanisa habaye ba EGGS ADJUTANTS nabo bazakora imirimo nk’iya ba EGGS OFFICERS ariko bo ku rwego rw’ikanisa.

 

Mu rwego rw’igihugu abana bazitoramo EGGS SPOKESPERSON (UMUVUGIZI WA EGGS) uzajya anabahagararira mu nama za GOSAF National. EGGS Officer azajya agena gahunda y’umwaka ayigeze ku bana mbere y’igihe.

 

Gahunda ya EGGS ntigomba kurenza iminota 45. Keretse gusa bateranye n’abakuru. Gahunda yabo iteye itya mu buryo bw’agateganyo:

 

Ibikorwa

Iminota

 

Basenge bashima Imana yabarinze mu minsi ishize

Umunota 1

Bafate umwanya wo guhimbaza

Iminota 5

Umwe abasomere umurongo muri Bibiliya bawuganireho

Iminota 10

Niba hari icyo uwo murongo ubabwiye bacyature. Cyaba kwatura icyaha bakihana,gushima Imana,gutanga ubuhamya bw’ibyabaye…..

Iminota 10

Guha ijambo abashyitsi niba hari abahari

Iminota 5

udukino

Iminota 10

Gusenga basoza-ibyifuzo

Iminota 4

 

Mboneyeho umwanya kandi wo gushishikariza abana kwitoramo abatangiza EGGS kabone nubwo umubare waba ukiri muto cyane. Aho babiri cyangwa 3 bateraniye Uwiteka nawe araza akabana nabo. Amen

 

Turakomeza gukora uko dushoboye kugirango abana bazabona inyigisho z’Umwaka wa 2011. Uyu mwaka abayobozi babo bazabe babatoza ibijyanye n’umuco mwiza wo gukunda gusenga kandi banabigisha ibijyanye n’iriya gahunda yabo yo gukurikiza mu gihe basenga.

Hari byinshi bijyanye na EGGS ariko uko Imana izagenda idushoboza tuzajya tubinyuza ku babishinzwe nabo bazabigeze kuri EGGS.

 

Uwanyu wagiriwe ubuntu na Yesu

 

 

Theogene KAYIRANGA

Umuyobozi wa GOSAF/Rwanda

AMABWIRIZA AGENGA GOSAF KURI SITE YO MU ISHURI RIKURU NDERABAREZI RYA KIGALI

 

THE INTERNAL REGULATIONS OF GOSAF KIE(Kiagali Institute of Education)

 

The regulations guide GOSAF-KIE, are related to what has been proposed in the Article 19 and 33 of the 4th chapter of the extract of the statutes governing GOSAF

Aya mabwiriza agenga GOSAF ku rwego rwa Site kandi yashyizweho hagendewe ku bivugwa mu ngingo ya 19 na 33 y’igika cya 4 y’amategeko agenga GOSAF

 

BLOCK I. LEADERSHIP AND RESPONSIBILITY-INTERURO YA 1: UBUYOBOZI N’INSHINGANO

 

The duties and assignments of the members of committee of GOSAF-KIE base on the article 14, 19, and 20 of the 4th Chapter in the STATUTES governing GOSAF-

Imirimo n’inshingano by’abagize komite ya GOSAF bishingiye ku ngingo ya 14,19 na 20 mu gika cya 4 cy’amategeko agenga GOSAF

1.    The Leader of GOSAF-KIE is the legal representative of GOSAF and He She must be responsible of any matters concerning the welfare and sustainability of GOSAF-Umuyobozi wa site niwe muyobozi wa wemewe ushobora guhagararira GOSAF kandi agomba kugenga ibibazo byose bijyanye n’imibereho myiza n’ubusugire bwa GOSAF.

 

2.    He or She is seconded by the Secretary who takes over his or her responsibilities when the Leader is absent-Umuyobozi wa GOSAF kuri Site yungirizwa n’Umunyamabanga ari na we usigarana inshingano ze iyo adahari cyangwa abiherewe uburenganzira.

 

3.    There are four members of the executive committee that help the leader and the Secretary to run the family-Hari abandi bane bagize komite bafasha umuyobozi n’umunyamabanga kuyobora umuryango.

These are/Abo ni:

1.    The treasurer/Umubitsi

2.  The advisors  (2)/Abajyanama

3.  The in charge of Protocol/Ushinzwe umushyikirano

 

4.    the hierarchy of GOSAF KIE is as follows/Dore uko inzego za GOSAF zikurikirana mu bubasha:

1.    GOSAF KIE Leader/umuyobozi wa GOSAF kuri site

2.    GOSAF KIE Secretary/umunyamabanga

3.    GOSAF KIE Treasurer/umubitsi

4.    GOSAF KIE Protocol officer/Ushinzwe umushyikirano

5.    GOSAF KIE Advisor (1)/umujyanama(1)

6.    GOSAF KIE Advisor (2)/umujyanama(2)

 

5.    after consulting the National executive committee, the leader has the power  to momentary stop one of the members of the committee due to any kind of misdemeanors (Alcoholism, rape, genocide ideology, segregation, racism, torture, robbery, …)/amaze kubimenyesha ubuyobozi bwa GOSAF National,umuyobozi wa GOSAF kuri Site ashobora guhagarika by’agateganyo umwe mu bagize Komite kubera impamvu zitandukanye z’imyitwarire mibi(Ubusinzi,kwangiza abana/gufata ku ngufu,ingengabitekerezo ya jenoside,ivangura runaka,ubujura,….)

 

6.    Other members of GOSAF KIE are also subjected to the proposal of alinea 5 in case of any kind of misbehavior/abandi banyamuryango ba GOSAF kuri site bagengwa n’ibivugwa muri (5) igihe habayeho imyitwarire mibi.

 

 

7.    The leader reserves the power to present GOSAF KIE whenever invited. Though He or She can delegate any member of the committee when there is a sensible motive/umuyobozi wa GOSAF kuri site afite ububasha bwo guhagarira umuryango aho bawutumiye nubwo ashobora guhitamo kohereza umwe mu bagize komite igihe hari impamvu yumvikana.

 

8.    The consultation with the executive committee, the leader can establish special commissions in charge of different activities depending on the activity plan that is going on in GOSAF as scripted in GOSAF Statutes, Chapter 3, and Article 13/afashijwe n’abagize komite nyobozi, umuyobozi wa GOSAF kuri Site ashobora gushyiraho za komisiyo zishinzwe imirimo itandukanye agendeye ku nteganyabikorwa ya GOSAF nkuko biri mu mategeko agenga GOSAF,igika cya 3,ingingo ya 13.

 

BLOCK 2:  DISCIPLINE/INTERURO YA 2: IMYITWARIRE

 

9.  The members of GOSAF KIE should/Abanyamuryango ba GOSAF kuri site bagomba:

1.    attend ALL KIE meetings, lectures, conferences where students are invited/kwitabira gahunda zose za paroisse site iherereyemo

2.    be exemplar and a model in their respective classes/kuba intangarugero n’ikitegererezo mu matsinda ayo ayari yo yose babarizwamo.

3.    respect the SUKIE officials and abide by the rules that govern SUKIE/kubaha inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta no kuhahiriza amategeko y’igihugu

4.  be patriotic/gukunda igihugu.

5.    Be good stewards of their time, scholarship fees, KIE property- pay a monthly contribution of frw 500 (as stipulated in the 27th, 29th, 30th Article, chapter 5 of the Statutes/gucunga neza igihe cyabo,udufaranga twabo,umutungo wa Paroisse,gutanga umusanzu usabwa nkuko wagenwe hakurikijwe ibyiciro abantu babarizwamo.

 

10.Every student, member of GOSAF, must be taught the “Good Samaritanship” Crash course then He or she is presented to general assembly for covenant vows/buri munyamuryango agomba kwigishwa inyigisho nyamukuru za GOSAF hanyuma agashyikirizwa ihuriro rusange kugirango anoze indahiro ye imbere y’abandi banyamuryango.

 

11.The country GOSAF issues certificates of conduct and membership cards to all her members/GOSAF Rwanda itanga inyemezamyitwarire ndetse n’amakarita y’ubunyamuryango ku banyamuryango bayo bose.

 

BLOCK 3: ELECTIONS/AMATORA

 

As permitted by the 17th Article of the 4th Chapter in the statutes of GOSAF,

12.The GOSAF KIE executive and representative committee is biannually elected by the quorum of ¾ of KIE members/Komite ya GOSAF kuri site itorwa buri myaka 2 na ¾ by’abanyamuryango. Iyo babuze inshuro 2 bahamagazwa ntibaze ababonetse bose batora komite ikemezwa.

 

13.Is eligible any member who has been a member of GOSAF for at least 24 months of calendar year/buri wese umaze amezi 13 mu muryango ashobora gutorerwa kuba muri komite.

 

14.Basing on the nature of GOSAF activities being more of spirituality, there will not be campaigns for those who would like to be elected/Bitewe n’inshingano za GOSAF nta nama zo kwiyamamaza zizabaho ku bantu bazaba bashaka kuba mu buyobozi.

 

15.The voting procedures are communicated at least a week before the voting day by the country GOSAF committee in exercise/ ibigenderwaho mu kwiyamamaza bitangazwa nibura mbere ho icyumweru 1 ngo amatora abe. Bitangazwa na GOSAF Rwanda.

 

16.There should be a SUKIE envoy to supervise the elections/Umuyobozi wa Paroisse site ibarizwamo agomba kuboneka mu gihe cy’amatora akayagenzura ko aba mu mucyo.

 

 

17.The newly elected committee starts operating after 7 days of the elections. These 7 days are induction days to help the in-coming committee the nature of the work they are going to do/Komite yatowe itangira imirimo nyuma y’iminsi 7 uhereye igihe batorewe. Iyo minsi bayimara basobanurirwa imirimo batorewe kugirango bazayikore neza.

 

18.The secretary of the new elected committee writes a report about the election and submits it to the country GOSAF committee ant to the SUKIE committee/umunyamabanga ucyuye igihe yandika raporo y’uko amatora yagenze akayohereza mu buyobozi bwa GOSAF Rwanda.

 

BLOCK 4. PENALITIES / JUSTICE-IBIHANO/UBUTABERA

 

19.         Any crime / misconduct / misdemeanors that that transgress or break the laws of Rwanda are punished according to the Rwandan penal code. However, the cases are first forwarded to SUKIE powers which treat the cases accordingly/Ibyaha cyangwa imyitwarire igayitse inyuranye n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda bishyikirizwa inzego zibishinzwe nubwo bibanza kubwibwa umuyobozi wa Paroisse site iherereyemo.

 

 

20.Any member of the leadership who is. Suspected to have committed serious sins or crimes as stipulated in the penal code of Rwanda is immediately suspended from the committee by the country GOSAF President and then is forwarded to the court of law/umwe mu bayobozi ugaragaweho n’ibyaha bikomeye nkuko biteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda ahita akurwa mu buyobozi bwa GOSAF n’umuyobozi mukuru wa GOSAF Rwanda.

 

21.Every member has right to express themselves in the monthly general assembly. However rudeness and spender of any member can result into disciplinary measures (dismissal, a time – quarantine, law suit)/buri munyamuryango afite uburenganzira bo gutanga ibyifuzo bye no kugira ijambo mu nama nkuru za GOSAF ariko gushyomoka no kuvuga amagambo akomeretsa abanyamuryango bishobora gutuma hafatwa ingamba zifatirwa abagize imyitwarire mibi bose.

 

22.Any other conflicts that might emerge within GOSAF KIE will be solved by executive committee and it fails, the matters will be forwarded to country GOSAF executive committee which will examine the cases and decide suitable resolutions/Andi makimbirane yaboneka muri GOSAF akemurwa na Komite nyobozi byananirana ikibazo bakacyohereza muri GOSAF National ikagenzura nyuma igatanga imyanzuro yayo.

 

 

23.The monthly General Assembly GOSAF resolutions are communicated to all members and forwarded to both the country GOSAF executive committee and SUKIE executive committee. Imyanzuro y’Inama ya buri kwezi itangarizwa umuyobozi wa Paroisse n’abanyamuryango bose haba hari ibyihutirwa bigatangarizwa GOSAF Rwanda.

 

Our users

Become a Member

Thank you for choosing to become a member.

Our Newsletter is a regularly distributed publication generally about one main topic that is of interest to you through message appearing as an information bulletin, chronicle sent regularly to our site visitors subscribing to it by indicating your e-mail address on our web site. When you sign up to receive the free RELIEFANDOVERCOMES newsletter, you'll be the first to hear about fantastic new ENCOURAGING BIBLE SURMONS, SONG LYRICS, ABOUT US, THE WORD OF GOD, FREE BIBLE STUDIES that you can read from home to work, SUPPORT AND TIPS...And much more as God provides and blesses us with you! You'll also get ideas from our very own, stlylist, interior website designer, webmaster, mentor...
 

User name:
reliefandovercomes
Online!
Yes, I want to receive the newsletter from reliefandovercomes.page.tl

 

Search site

© 2012 All rights reserved. Konti y’Umuryango w’Umusamariya mwiza iba muri BPR ifite N° 461-2330765-11 yitwa GOSAF RWANDA